in

N’ibitangaza: Uwabitswe ko yapfuye mu myaka 31 ishize yongeye kugaragara ari muzima 

N’ibitangaza: Uwabitswe ko yapfuye mu myaka 31 ishize yongeye kugaragara ari muzima.

Hashize imyaka 31, Patricia Kopta, Umunyamerikazi w’imyaka 52 azimiye asiga umugabo we n’umuryango mu gihirahiro. Polisi yatangaje ko yapfuye ariko uyu mugore yabonetse ari muzima i Porto Rico

Ubwo yageraga mu rugo iwe, Bob Kopta yatunguwe no kudasangayo umugore we. Icyo gihe hari mu 1992 mu Mujyi wa Ross, i Pittsburgh [Pennsylvania], ubwo Patricia wari ufite imyaka 52 yaburirwaga irengero.

Iperereza ryaratangiye ntiryagira icyo ritanga ariko polisi yo muri ako gace itangaza ko yapfuye. Kuri ubu uyu mugore ufite imyaka 83 yagaragaye ari muzima i Porto Rico.

Mu gihe yari agituye i Pittsburgh, ukwemera kwa Patricia wari umuyoboke w’idini gatolika kwatangiye kumuganisha mu buyobe nk’uko inkuru ya CNN ibivuga.

Yakundaga guhamya ko umubyeyi w’Imana yamubonekeye. Umugabo we yibuka ko Patricia akimara gutakaza akazi, yatangiye kwigisha inkuru nziza y’ijambo ry’Imana ku mihanda agasaba abahisi n’abagenzi kujya iwe kuko yavugaga ko isi yenda kurangira.

Ku mihanda ya Pittsburgh, yari yarahimbwe izina rya ‘moineau’ [ubwoko bw’inyoni]. Icyo gihe imyitwarire ye yatumye afatwa ashyikirizwa abaganga baje kwemeza ko afite indwara zo mu mutwe.

Umugabo w’uyu mugore, Bob Kopta, yasobanuye ko n’ubusanzwe yakekaga ko umugore we yagiye kuba i Porto Rico kuko yakundaga kuvuga ko azajyayo.

Mu myaka 31, Bob Kopta ntiyahwemye gushakisha umugore we nk’uko yabisobanuye.

Ati “Ibyo byantwaye amafaranga menshi. Natanze n’amatangazo mu binyamakuru by’i Porto Rico mushakisha.”

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis yanyuzwe n’uburyo rutahizamu we yamufashije kwegukana amanota 3

Hamenyekanye umuyobozi umwe rukumbi wabigizemo uruhare kugirango Joachim Ojera aze muri Rayon Sports byari byananiranye