in

YEGOKOYEGOKO

Niba wowe mugabo ufite igitsina kigufi wihangayika, reba impamvu

Cheerful loving african-american couple fighting with pillows in bed, having fun together at home, empty space. Happy black man and woman having pillow fight in bedroom, enjoying weekend

Ese Ingano y’igitsina cy’umugabo ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza?

Bamwe mu bagabo, usanga bagira impungenge z’ingano y’igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kubura umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Inzobere mu bijyanye n’ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y’igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

Ese ubundi muri rusange igitsina cy’umugabo cyaba kireshya gute?

Ubundi igitsina cy’umugabo kiringaniye kiba gipima hagati ya santimetero 12 na 17 igihe cyafashe umurego, hakaba n’abashobora kurenza cyangwa ntikigereho ariko ngo ntibikunze kubaho.

Bamwe mu bagabo, usanga bagira impungenge z’ingano y’igitsina cyabo bakakigaya ubuto, ugasanga bibaviriyemo kubura umunezero igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Inzobere mu bijyanye n’ibitsina ariko zitangaza ko nta mugabo ukwiye kubigiraho impungenge kuko ingano y’igitsina ntaho ihurira no gukora imibonano mpuzabitsina neza.

Ese nibyo koko hari abagore batinya ibitsina by’abagabo binini?

Nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cye ngo ni kigufi ( gito), kuko n’abagore benshi batinya ibitsina bikabije kuba birebire .

Ikindi gishobora gutuma abagabo batagomba guhangayikishwa n’ingano y’igitsina cyabo ni uko agace kabitse ukunyurwa k’umugore kaba munsi ya santimetero enye gusa uhereye ku gitsina inyuma, mu gihe muri rusange igitsina cy’umugabo gipima guhera kuri santimetero 12 kuzamura.

Reka dusubike tuvuga tuti:

Inama zitangwa ku bagabo bumva ko bafite igitsina gito, ngo nukwikuramo ko igitsina cyabo ari gito, kandi mu gihe bagiye gukora imibonano n’abo bashakanye bakabanza gufata umwanya wo gutegurana bihagije.

Ikindi kandi ngo ni ugukora isuku ku myanya ndangagitsina bogosha ubwoya buba hejuru y’igitsina, kuko iyo bubaye bwinshi bushobora gukingiriza igitsina kikagaragara nk’aho ari gito.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi: Brazil igwiriwe n’ijuru riturutse muri Croatia

Igikombe cy’isi: Argentina ya Messi ibonye itike ya 1/2 kuri hamana