in

Igikombe cy’isi: Argentina ya Messi ibonye itike ya 1/2 kuri hamana

Argentine isezereye Ubuhorandi kuri penaliti 4 kuri 3 mu mukino wa 1/4 mu gikombe cy’isi uyu nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije Ibitego bibiri kuri bibiri mwaka ibona n’itike ya 1/2.
Ubuhorandi bwari bwageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ibitego bitatu kuri kimwe muri 1/8.

Messi afashije Argentina kubona itij ya 1/2

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Ubuhorandi:
UbuhorandiXI: Noppert; Dumfries, Timber, Van Dijk, Aké, Blind; De Roon, De Jong; Gakpo, Bergwijn, Memphis Depay
Argentina yo yari yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Australia muri 1/8 bayitsinze Ibitego bibiri kuri kimwe.
Umutoza w’Argentina yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; Mac Allister, Enzo Fernández, De Paul; Messi na Julián Álvarez.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ubera kuri Lusail Iconic stadium.
Argentina niyo yatangiye yataka cyane kuko gusa ku munota wa 10 Messi yahaye umupira Acuña ariko yawuhindurira mu rubuga rw’amahina rw’Ubuhorandi hakabura uwukoraho.
Iminota 14 ya mbere y’umukino ikigereranyo cyo guhanahana umupira cyasaga nk’aho kingana kuko Ubuhorandi bwari bufite 41% naho Argentina ifite 42%.

Ubuhorandi bwabonye Amahirwe y’igitego ku munota wa 17 ubwo Julian Timber yateraga umupira muremure ashaka Bergwijn ariko umupira ntawushyikire.
Rodrigo de Paul wa Argentina yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 32 ubwo Macalister yamuhaga umupira,yawutera umuzamu w’Ubuhorandi arawufata.
Ku munota wa 35 Messi yazamukanye umupira acenga maze acomekera agapira Molina atsinda igitego kiza kiba kibaye kimwe cya Argentina ku busa bw’Ubuhorandi.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 nk’inyongera, Ubuhorandi bugerageza uburyo bwo kwishyura igitego bwari bwatsinzwe ariko nyibyabahira.
Igice cya kabiri cuatangiye Argentina ishaka uburyo bwo gutsinda igutego cya kabiri kuko ku munota wa 47 Acuña yashatse gutsinda igutego ariko Dumfries umupira akuwushyira muri koroneli.
Argentina yari yakomeje gusatira Ubuhorandi yaje kubona kufura ku munota wa 62 ,Messi atera kufura yinziramugozi ariko umupira uca mu masoso y’izamu.
Argentina yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Messi kuri penaliti bari babaonye ivuye ku ikosa Dumfries yarakoreye Acuña ubwo yamutegeraga mu rubuga rw’amahina.
Ubuhorandi bwaje gutsinda igutego cya mbere ku munota wa 83 gitsinzwe na Weghorst akoresheje umutwe.
Ku munota wa 87 Leandro Parades wa Argentina yateje imvururu mu mukino biturutse ku gutega Ake.
Iminota 90 isanzwe yarangiye bongeraho iminota 10 y’inyongera.
Muri iyo minota niho Ubuhorandi bwatakiye Argentina baza no kubona kufura itererwa neza na Luke de Djong maze Weghorst atsinda igitego kigarura Ubuhorandi mu mukino biba bibaye bibiri kuri bibiri.
Nyuma yo kunganya hitabajwe agace ka gatatu ku mukino Kari kagizwe n’iminota 30.
Agace ka mbere ki minota 15 karangiye ntakipe ibashije gutsinda igitego bikiri bibiri kuri bibiri.
Iminota 120 yose y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya Ibitego bibiri kuri bibiri hitabazwa penaliti.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba wowe mugabo ufite igitsina kigufi wihangayika, reba impamvu

Igikombe cy’isi: Umwami Messi muntebe y’ubwami n’ibyubahiro byinshi akora ibyananiye abandi