in

“Niba ujya urota ukora imibonano mpuzabitsina uragowe” Sobanukirwa inzozi zo kurota ukora imibonano mpuzabitsina, umenye ikibitera n’ingaruka zabyo n’uburyo wabyirinda

“Niba ujya urota ukora imibonano mpuzabitsina uragowe” Sobanukirwa inzozi zo kurota ukora imibonano mpuzabitsina, umenye ikibitera n’ingaruka zabyo n’uburyo wabyirinda.

Kuri iyi Si biragoye kubona umuntu utararota akora imibonano mpuzabitsina kuva yabaho, niba uwo muntu ahari ni malayika ntakabuza!.

Abantu benshi babona izi nzozi, ndetse bamwe barazishimira! Gusa hari nabo zibangamira, gusa icyo wamenya cyo si nziza nagato.

Niba ujya urota uri gusambana ujye umenya ko uri gusambana n’idayimoni, ubyuka ujye umenya ko waraye usambana n’imyuka mibi.

Izi nzozi ni inzozi z’idayimoni, iri dayimoni risambanya abantu benshi ndetse akenshi riba rifite icyo ribashakaho. Akenshi risambanya abantu badasanzwe bagira imico mibi.

Dore uburyo rikora:  iri dayimoni iyo rigiye kugutera riza mu ishusho y’umuntu ukunda, uwo wigize kubona, uwo ukunze gutekereza, cyangwa undi muntu uba wifuza.

Iri dayimoni rizi gukora imibonano mpuzabitsina cyane kandi neza ku buryo nta muntu ushobora kugushimisha nkaryo. Ndetse impamvu abagore benshi batanyurwa n’abagabo cyangwa ngo abagabo banyurwe n’abagore ni uko baba bararyamanye n’iri dayimoni kenshi.

Iri dayimoni iyo musambanye rigusigamo imyuka mibi, iyi myuka ni imyuka y’ubusambanyi.

Iri dayimoni iyo musambanye bituma nawe wumva uryohewe no kujya ukora imibonano mpuzabitsina bigatuma nawe ushobora kuba imbata yayo.

Iyo iri dayimoni rigeze hagati y’umugore n’umugabo babana, urugo ruba rugiye gusenyuka ntakabuza! Ati gute??.

Iri dayimoni niryo rituma kenshi mu muryango habaho gucana inyuma, gusuzugurana, kuzinukwa umufasha wawe, n’ibindi nk’ibyo.    Iyo iri dayimoni risambanyije umugore, akenshi riza mu ishusho itari iy’umugabo we. rero iyo riri kumusambanya umugore arishima cyane kuko aba yumva nta muntu wamugejeje ku byishimo nk’ibyo. Ndetse iri dayimoni riramushimisha cyane kurenza umugabo we, ibyo bigatuma iyo ari gutera akabariro n’umugabo we, aba yumva umugabo atakimugereza aho yifuza. Si ku bagore gusa no ku bagabo ni uko bimeze.

Rero ibi bituma abashakanye batangira kujya bacana inyuma bajya gushaka ababanezeza kurenza aho.

Iyo iri dayimoni risambanyije umugore utwite, umwana atwite aba afite amahirwe menshi yo kuvuka ari imbata y’ubusambanyi.

Iri dayimoni ahandi ryiganje ni mu rubyiruko, iyo iri dayimoni rikomeza gusambanya umwana w’umwangavu cyangwa ingimbi, bituma uwo mwana abatwa n’ubusambanyi, ugasanga buri gihe aba ashaka gusambana.

Iri dayimoni rikunze no gutera mu ngo z’abantu bemera Imana cyane, ugasanga abantu ni abakristu ariko ubusambanyi bwarabaganje.

Iri dayimoni kandi rikunda kuza iyo hari umuntu muhararanye muri iyo minsi, mukunze kuvuga ibijyanye n’imibonano, ndetse iri dayimoni rikunze kuza iyo ureba ama poronogarafi. Gusa si ibyo gusa birizana kuko hari n’ubwo riza utajya ubikora.

Uburyo wakwirinda iri dayimoni bwonyine ni ugusenga, ukajya wibuka gusenga ugiye kuryama ndetse ugahagarika kureba ama porono.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’umunyarwanda Hategekimana Corneille yeretswe amarembo amusohora muri Simba SC

Benshi nta makuru bari bafite: Urutonde rw’abahanzi 10 bakurikirwa kurusha abandi mu Rwanda ruyobowe n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza