in

Benshi nta makuru bari bafite: Urutonde rw’abahanzi 10 bakurikirwa kurusha abandi mu Rwanda ruyobowe n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza

Benshi nta makuru bari bafite: Urutonde rw’abahanzi 10 bakurikirwa kurusha abandi mu Rwanda ruyobowe n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza

Urutonde rw’abahanzi 10 bakurikirwa cyane kurusha abandi mu Rwanda ku rubuga rwa YouTube rwiganjemo abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe Bruce Melodie uri mabagezweho mu Rwanda ari ku mwanya wa kane.

Dore uko abahanzi 10 bahiga abandi mu Rwanda bakurikirana kuri YouTube:

1. Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy niwe uyoboye abandi bahanzi bose bo mu Rwanda mugukurikirwa ku rubuga rwa YouTube, uyu muhanzi wamaze gutangaza ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1.19.

2. Korali ya Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisite niyo iri ku mwanya wa kabiri aho ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1.1 ikindi kandi n’uko iyi Korali ariyo iyoboye izindi zose za hano mu Rwanda.

3. Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana niwe uri ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa na bagera ku bihumbi 617 kuri YouTube.

4. Bruce Melodie usigaye ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda ari ku mwanya wa kane aho uyu mugabo uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri Trace Awards akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 502 kuri YouTube.

5. Papi Clever na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisanze ku mwanya wa gatanu kandi aba umwe n’umugore undi akaba umugabo bakaba bakurikirwa nabagera ku bihumbi 452 kuri YouTube.

6. Juno Kizigenza uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 272 kuri YouTube.

7. Clarisse Karasira umuhanzikazi umwe rukumbi uri ku rutonde rw’abahanzi 10 bakurikirwa cyane kurusha abandi kuri YouTube mu Rwanda akaba akurikirwa na bagera ku bihumbi 230 kuri YouTube.

8. Niyo Bosco umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona ariko ufite impano zidasanzwe akurikirwa n’abantu ibihumbi 219 kuri YouTube.

9. Andy Bumuntu usigaye ari umunyamakuru kuri radio ya Kiss FM akurikirwa n’abantu ibihumbi 218 kuri YouTube.

10. The Ben witegura kurushinga na Miss Uwicyeza Pamella akurikirwa n’abantu ibihumbi 198 kuri YouTube.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Niba ujya urota ukora imibonano mpuzabitsina uragowe” Sobanukirwa inzozi zo kurota ukora imibonano mpuzabitsina, umenye ikibitera n’ingaruka zabyo n’uburyo wabyirinda

U Rwanda rwinjije miliyari zirenga 250 y’amafaranga y’u Rwanda