in

“Ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda” Mashami utoza Police Fc yagize icyo avuga ku gitego cyabo cyanzwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Fc, Mashami Vincent yavuze ko ibintu byababayeho umusifuzi akanga igitego cyabo cya Gatatu, bidasanzwe.

Ni igitego cyanzwe mu mukino Police yatsindaga Apr Fc ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y’umukino, Mashami utoza Police FC yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

Ati “Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.”

Igitego cya Police Fc cyanzwe nyuma y’uko umusifuzi wa Kane yahamagaye uwari uyoboye umukino akamubwira ko atari igitego.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya wikendi: Imbaga y’abanyamakuru bagiye gushungera ingurube ziri gutera akabariro mu muhanda

Amaki ntamazemo! Umuhanzikazi Sunny ateranye amagambo n’umufana rubura gica