in

Ni gute umuhanzi Ruger yahawe akayabo k’amafaranga yarangiza akaririmba iminota itarenze 15?

Umuhanzi Ruger waraye utaramiye abanyarwanda mu gitaramo kiswe Drip City Concert, yatumye abantu bibaza ibintu byinshi bigiye bitandukanye.

Ruger wari umutumirwa mukuru muri iki gitaramo yaraye atengushye abantu kubera ukuntu yaririmbye iminota mike ugereranyije niyo abantu bari biteze. Uyu muhanzi yaririmbye iminota itarenze 15.

Nku muhanzi wari waturutse hanze y’u Rwanda byari byitezwe ko araza gususurutsa abanyarwanda kugeza bitinze. gusa ariko ntago ariko byaje kugenda.

Ubwo abahanzi bose bari bamaze kuririmba hasigaye Ruger nk’umutumirwa mukuru, habaye agashya. Mu gihe benshi bari biteze ko hagiye guhamagarwa Ruger ku rubyiniro ahubwo bahise bongera bahamagara Ish Kevin wari wamaze kuririmba, maze azana na Kenny K-Shot n’itsinda ry’abasore babafashaga kuririmba.

Ahagana ku isaha ya saa yine n’iminota 5 (22h5) nibwo Ruger yahamagawe ku rubyiniro hasigaye iminota ibarirwa ku ntoki ngo amasaha yo gufunga igitaramo agere.

Ruger utaramara imyaka myinshi abaye icyamamare muri muzika yeretswe urukundo n’Abanyarwanda, aho yaririmbye indirimbo ebyiri ageze ku ya gatatu ibyuma birakwama ananirwa kubyakira ajya gutongana n’aba Dj ariko biba ibyubusa.

Byamutwaye hafi iminota itanu kugirango yongere asubire mu mujyo w’igitaramo n’ibyuma birongera biravuga, yagarutse aririmba iyitwa ‘Bouncer’ iri muzatumye atangira kumenyakana cyane maze akurikizaho ‘Dior’ yamugize icyamamare ariko ntiyayirangiza ayiciramo hagati ubundi arasezera.

 

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri yafashwe aryamanye n’indaya yari yishyuye

Mu magambo yuzuyemo urukundo rwa Kibyeyi, Faustin Usengimana yifurije isabukuru nziza imfura ye anashimira umufasha we