in

Ngiyi ingano y’igitsinagabo ishimisha abagore benshi mu gihe batera akabariro

Mu buzima busanzwe abantu baremye mu buryo butandukanye hakaba ibikara n’inzobe ndetse n’abarebare n’abagufi,burya  n’uburebure bw’imyanya y’ibanga yabo itandukanye, hari abagira binini abandi bakagira bito ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu asa cyangwa areshya.

Ese ni ryari bavuga ko umugabo afite igitsina kinini cyangwa kigufi ?

Ubundi umugabo bavuga ko afite igitsina gito iyo ari munsi y’urugero fatizo igitsina cy’umugabo cyakagombye kugira bakavuga na none ko afite ikiringaniye iyo agejeje ku rugero fatizo, Bamwe bemeza ko umugabo afatwa nk’ufite igitsina kirekire cyane iyo agejeje kuri sentimetero 20 kuzamura.

Ubusanzwe ubundi igipimo fatizo cy’uburebure bw’igitsina cy’umugabo bwakagombye kuba sentimetero 13.2 igihe cyafashe umurego, mu bugari (umuzenguruko) byibura ukaba sentimetero 5.7 yafashe umurego.

Abagabo bamwe bagira ipfunwe ry’ubugabo bwabo, Ese abagore bakunda ubureshya gute ?

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Califonia Los Angeles n’iya New Mexico bwerekanye ko 75% by’abagore bakunda igitsinagabo kiruta gato igipimo fatizo.

Abagore bafite ingo bavuze ko byibura bashimishwa n’umugabo ufite igitsina cya sentimetero 16 kikagira umuzenguruko (ubugari) bwa sentimetero 7.2.

Ku bagore babonana n’abagabo ijoro rimwe (indaya) bagaragaje ko umugabo bishimira ari ufite igitsina kingana na sentimetero 16.3 naho mu muzenguruko kikangana na 8.7.

Abagore benshi kandi bagaragaje ko batishimira abagabo bafite ibitsina birebire cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye abantu ubwoba nyuma y’agahimbazamusyi bashyiriyeho abakinnyi bayo

“Messi ameze nka filime z’urukozasoni” Impaka zikomeje kuba nyinshi hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi hibazwa umuntu ukomeye