in

“Messi ameze nka filime z’urukozasoni” Impaka zikomeje kuba nyinshi hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi hibazwa umuntu ukomeye

Umunsi ku munsi impaka ni zose ku bakunzi ba Lionel Messi ndetse n’aba Cristiano Ronaldo, bombi bibaza umukinnyi ukomeye kurusha undi hagati y’aba bagabo bombi.

Ubwo itangazamakuru ryabazaga umutoza José Mourinho ukomoka muri Portugal kwa Cristiano Ronaldo, we yumvukanishije ko Messi akunzwe cyane kurusha Ronaldo.

Yagize ati “Messi ameze nka filime z’urukozasoni, kuko nizo zirebwa n’abantu benshi cyane ariko iyo bari mu ruhame bakaba badashaka kugaragaza ko bazireba”.

Abisobanura yavuze ko Messi hari abantu benshi cyane bamukunda ariko bakaba batabihamiriza mu ruhame, bamukunda ku mutima ariko ku munwa bakavuga ko bakunda Ronaldo.

Gusa abantu benshi bahuriza ko Messi afite impano yo guconga ruhago, gusa Cristiano we akaba azwiho gukora cyane kugirango agere ku nsinzi.

Babigereranya nk’abanyeshuri babiri biga mu ishuri rimwe, mwarimu akaza akigisha maze Messi akiga mu gihe mwarimu ari kwigisha ku munsi ukurikiyeho batanga usuzuma Messi agatsinda.

Naho Cristiano we ariga mu gihe mwarimu ari kwigisha ariko yanataha akongera agasubiramo amasomo, maze ku munsi wo gukora isuzuma agatsinda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi ingano y’igitsinagabo ishimisha abagore benshi mu gihe batera akabariro

Umusore w’imyaka 24 akomeje guca ibintu nyuma yo guhishura ko agiye kurongora umugore w’imyaka 55