in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ngiyi impamvu ikomeye umuntu wese w’igitsinagore ategetswe kwambara ipantaro

Abakobwa cyangwa abagore bambara amapantaro kubera impamvu zabo bwite zihariye ariko zifite aho zihuriye n’ubuzima. Abandi bakambara amapantaro kubera kwigana no kureberanaho. Abakobwa bamwe batambara amapantaro abenshi bahura n’ingaruka zimwe na zimwe, dore ko hari aho bagera bakagirwa inama yo kwambara n’utwenda tw’imbere tubafashe. Kwambara ipantaro ku gitsina gore ni byiza kubera ko bamwe mu bagabo cyangwa abasore b’ubu nta muco bafite.

Kwambara ipantaro bishobora kukurinda ibisambo cyangwa bikakurinda gukoreshwa ingeso mbi mu gihe uri ahantu utizeye. Bamwe mu bagabo cyangwa abasore bakoresha ingano y’ikanzu cyangwa ijipo wambaye bagashimisha imitima yabo by’akanya gato.

Amafoto mabi ushobora gufatwa ashobora gukoreshwa nabi ku by’inyungu z’amafaranga bahabwa nyamara wowe nta ruhare wabigizemo. N’ubwo bimeze bityo, abagore cyangwa abakobwa bagirwa inama yo kutajya bambara amapantaro abaziritse cyane ku by’impamvu z’ubuzima nanone.

Ese wajya mu mikino ngorora mubiri cyangwa indi myitozo wambaye ikanzu? Ntabwo byakunda, ni byiza gushaka ipantaro yabigenewe, ukajya ugorora umubiri wawe. Bamwe mu bagore batambara amapantaro nta n’ubwo bakora imyitozo ngororamubiri nyamara nayo ikenewe cyane. Menya aho wambara ipantaro n’impamvu ishobora gutuma uyambara, mu gihe gikwiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Junior Giti na Chriss Eazy batunguye abantu benshi ubwo bagaragazaga uko bazaba bameze mu busaza bwabo

Breaking news: Muzehe Pele bivugwa ko yitabye Imana yasigiye ubutumwa bukomeye Neymar