in

Breaking news: Muzehe Pele bivugwa ko yitabye Imana yasigiye ubutumwa bukomeye Neymar

Umunyabigwi  w’ikipe y’igihugu ya Brazil Pele yageneye ubutumwa bukomeye Neymar, nyuma y’uko Brazil isezerewe mu gikombe cy’isi.

Edson Arantes do Nascimento w’imyaka 82 uzwi nka Pele, yakiniye ikipe  ya Brazil. Muri iyi minsi ubuzima ntabwo bumworoheye, ndetse ejo hari n’amakuru yagiye hanze avuga ko ashobora kuba yitabye Imana ariko ataribyo.

Uyu munyabigwi wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Brazil akayitsindira ibitego 77 mu mikino 92, yageneye ubutumwa Neymar uheruka gusezererwa muri 1/4 cy’igikombe cy’isi akuwemo na Croatia kuri penariti, kandi Brazil ariyo yahabwaga amahirwe yo kugitwara.


Neymar mu marira nyuma yo gusezererwa na Croatia

Pele abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati “Nakubonye ukura, nagiye nkwishimira buri munsi n’ubu nishimiye kuba twanganyije ibitego mu ikipe y’igihugu ya Brazil. Turabizi twese ko ibi birenze imibare, inshingano zacu nk’abakinnyi ni ugutanga imbaraga ku bakinnyi dukinana, abazaza ndetse n’abakunda umupira muri rusange.

Kubw’amahirwe make ntabwo twishyimye, agahigo kanjye kari kamaze imyaka 50 ntawe uragakuraho ndetse nta n’umwe ubigerageza kugeza ubu ariko wowe wabikoze mwana wanjye. Ibyo byerekana ko ibyo wagezeho bihambaye cyane”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu ikomeye umuntu wese w’igitsinagore ategetswe kwambara ipantaro

Ntibisanzwe: umujura yibye mudasobwa ihenze ahita yandikira uwo yayibye ibaruwa itangaje