in

Ngibi ibintu bine wowe mugore cyangwa umukobwa udafite umukunzi wakora ku munsi wa’abakundana (Saint Valentin)

Benshi ku mbuga nkoranyambuga muri iyi minsi ijambo St Valentin ryiganje mubyo abantu bari kuganira inshuro nyinshi bitewe ni uko twegereje umunsi wizihiza abakundana witiriwe Saint Valentin.

Hari amahirwe menshi yuko wowe musomyi ufite inshuti zitari buguhe agahenge bitewe nuko batari buhagarare gupostinga ibijyanye ni uyu munsi, packages wagenera abakunzi n’ibindi byinshi bitandukanye. Ibi byose bimeze nk’igikomere akenshi na kenshi iyo udafite umukunzi kuko hari amahirwe yuko uzamara umunsi wose wicaye muri saloon cg wagiye ku kazi nk’ibisanzwe.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo wowe mukobwa cyangwa mugore wakitwara kuri uyu munsi n’ubwo udafite umukunzi (single women)

  1. Gusura abababaye ukabereka urukundo

Hari abana benshi bari hanze aha bakeneye urukundo bitewe n’ubuzima butari bwiza babayemo kuri uyu munsi udasanzwe. Uyu munsi wa St Valentin ni uwo kwizihiza urukundo ni nayo mpamvu benshi batungura inshuti zabo babaha impano zibigaragaza. Urwo Rukundo wari kugaragarizwa n’uwo mukundana ushobora kurutanga kuri abo bababaye.

  1. Tegura gusohokana n’inshuti zawe muhuje kutagira abakunzi (single friends)

Bikunze kuvugwa ko abahuje ibibazo ntacyo bafashanya cyane gusa muri ibi bihe ni byiza kuba wowe n’inshuti zawe mwategura aho gusohokera heza kurusha kwikingirana munzu wabuze icyo ukora. Guhura ni byiza mugaseka, mukishima, mukanywa birafasha. Urukundo si urw’umukunzi w’umugao gusa ahubwo no kugira abo ukunda hafi yawe ni urukundo ubwabyo.

  1. Kwitabira ibitaramo

Ntakabuza ku munsi wa St Valentin hari ibitaramo byateguwe mu kwizihiza uyu munsi. Kwitabira ibi bitaramo ntabwo ari ukwishimisha gusa ahubwo hari amahirwew ko uba ufungura amahirwe yawe yo gukura umukunzi muri icyo gitaramo. Aha ntimwibagirwe inkuru ya  Cinderella.

  1. Kwizihiza uyu munsi mu muryango

Umuryango ni byose kubera ko iyo ntawe uhari  umuntu aba ari hafi yantawe. Umuryango wawe uko byagenda kose uzaguhora hafi mu bibi n’ibyiza harimo n’ibi bihe udafite umukunzi umuryango uzakuba hafi.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Asinah yaciye impaka yerekana umukunzi we bwa mbere

Ibitangaza byakubaho ushyize amavuta batekesha mu misatsi yawe