in

Ngibi ibintu abakobwa bakorera abahungu bakabyanga urunuka

Dore ibintu abakobwa bashobora gukora batazi ko abahungu bakundana babyanga urunuka .Mukobwa ubyirinde.

1.Kubaca mu ijambo

Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo. Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n’ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

2.Kuvuga imibanire yawe n’umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n’abandi bakobwa bagenzi bawe

Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

3.Kusesengura ibintu cyane

« Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho. Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

4.Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abakobwa bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Ngewe nanga umpoza kunkeke ambaza ngurankunda

Yaguye mu kantu nyuma yo kwakira impano y’ikariso, ibyabaye k’umuhungu ni ibitangaza.

Umunyarwanda urimo guhinduka umuzungu akomeje gutera benshi agahinda