in

Umunyarwanda urimo guhinduka umuzungu akomeje gutera benshi agahinda

Bavuga ko umubiri ubyara udahatse ,nibyo byabaye kuri uyu mugabo ukomeje kwibaza ibiri kumubaho aho umubiri we ugenda wereruka akamera nk’abazungu kandi yaravutse afite uruhu rusanzwe ndetse ngo ibi byamufashe ari mukuru yaranashatse umugore.

Yitwa Kajangwe Josefu Umubyeyi utuye mu Karere ka Kayonza kuri ubu uruhu rwe rwose ubu rwamaze kweruruka Nyamara yavutse nkabandi bana bose gusa ibi byaje amaze kuba mukuru ndetse akuze cyane ndetse Yarabyaye.

Nkuko umugore we yabitangaje mu kigamiro yagiranye na shene imwe yo kuri Youtube avuga ko Kajangwe yagiye kwa muganga gusa kuva yavayo ngo yirirwa aryamye aho amaze imyaka ine avuye mu bitaro ariko ubu burwayi abumaranye imyaka igera muri irindwi.

Nkuko Kajangwe we ubwe abisobanura ngo byatangiye biza gake gake umubiri wose hanyuma biza no kugera mu maso birangira uruhu rwe rwose ruhinduka.

Muri iyo myaka ine amaze aryamye mu rugo, ayimaze ngo aryamira urubavu rumwe gusa kuburyo ngo rimwe na rimwe yumva imbavu zirikumurya n’amaboko akumva arikumurya.

Yakomeje atangaza ko kuri ubu asigaye afite nikindi kibazo cy’igifu aho ngo gisigaye kimurya cyane kuburyo nacyo avuga ko kimurembeje.

Uyu mugabo umwitegereje wakwibaza byinshi gusa abisobanura neza aho avuga ko byatangiye ari akantu gato kaje kukuguru biza kurangira byuzuye umubiri we woe uruhu rurahinduka .Avuga ko yagiye mu bitaro bya Rwinkwavu gusa ngo ntibigeze bamubwira indwara afite ahubwo ngo bamuhaye imiti gusa nayo itaramukijije.

Kuri ubu Kajangwe afite imyaka 74, akaba uburwayi bwe bwaratangiriye ku kuguru ariko biza kuzamuka nyuma byuzura umubiri we wose ndetse agaragara nk’umuzungu dore ko uruhu rwe rwataye ibara ry’abirabura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu abakobwa bakorera abahungu bakabyanga urunuka

Rwanda: Abantu batunguwe no kubona abanyamakuru bakoreye umuganda muri studio (amafoto)