in ,

Ngibi ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze gufatwa n’indwara yo kwishimagura mu myanya y’ibanga y’abagore izengereza benshi

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko  iyo udukoko twiyongereye kubera impamvu zitandukanye zirimo isuku nke, ubwirinzi bw’umubiri budakomeye, tuba dushobora gutera ibibazo by’ubuzima harimo no kwishima mu myanya y’ibanga hakaba hacika ibisebe. Ubu burwayi bufata abagore benshi kuko abagera kuri 75% bibasirwa nabwo rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo. Si abagore bafatwa n’ubu burwayi gusa n’abagabo baraburwara uretse ko abagore ari bo bibasirwa cyane.

Ibimenyetso:

Kumva mu myanya y’ibanga haryaryata no kwishima
Gucika ibisebe( biterwa no kwishima)
Kubabara igihe umaze kwihagarika( aha biterwa nuko haba hari ibisa n’udusebe)
Kokerwa
Hari n’abazana uduheri mu nyanya y’ibanga.
Kugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga benshi bita gushiriza inkono.
Abashobora kwibasirwa n’ubu burwayi:

Abafite ubwirinzi bw’umubiri budakomeye
Ababyeyi batwite
Abarwaye diabete
Bamwe mu bakoresha imiti ya antibiotic (igabanya ububare ) igihe kirekire.
Abagira isuku nke

Uko wakwirinda ubu burwayi

Kugira isuku mu myanya y’ibanga uhakaraba amazi menshi kandi meza.
Kwambara imyenda y’imbere (sous vetements) ikozwe muri cotton, ndetse yameswa ikanikwa ku zuba ryinshi cyangwa igaterwa ipasi.
Irinde kwambara imyenda ihambiriye cyane iriya myanya, nijoro wirinde kurarana imyenda y’imbere.
Menya guhindura ibikoresho by’isuku(cotex) mu gihe uri mu mihango byibura 2 ku munsi kandi ubikore wabanje gukaraba neza.

Mu gihe urangije kwiherera, irinde gukora isuku uvana inyuma ujyana imbere, ahubwo uvane imbere ujyana inyuma ari nako ukoresha impapuro z’isuku zabugenewe kandi zitanduye.
Koresha ubwiherero bufite isuku.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Coco
Coco
1 year ago

Abafite icyo kibazo bakoresha yunzhi refined na femicare bibafasha kugarura rwa rurenda ndetse no kugira ubushake

Kigali: Hari ruhurura yambuka umugabo igasiba undi dore ko kuyambuka bisaba kwitendeka ku migozi -Videwo

Sergio Ramos yahawe imbabazi n’uwo yari yarasagariye!