in

Sergio Ramos yahawe imbabazi n’uwo yari yarasagariye!

Sergio Ramos ubwo yasagariraga gafotozi

Sergio Ramos myugariro w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’u Bufaransa yahawe imbabazi na Gafotozi yari yarasagariye.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri ubwo ikipe ya Paris Saint Germain yatsindwaga na Bayern Munich igitego kimwe Ku busa mu mukino ubanza wa ⅛ muri Champions league. Umukino urangiye abakinnyi bari gusubira mu rwambariro, Sergio Ramos wari warakajwe cyane n’uburyo batsindiwe mu rugo yahiritse umugabo ufotora wari uje ku mufotora.

Sergio Ramos ubwo yasagariraga gafotozi

Nyuma y’ibyo byabaye byarasakuje cyane abantu banenga Ramos ibikorwa nk’ibyo kandi ari umukinnyi mukuru. Ramos nawe yumvise ibyo abantu bavugaga atera intambwe yihamagarira Markus Gilliar uwo gafotozi yari yahutaje.

Mu butumwa Gilliar yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ko ubu yababariye Sergio Ramos ko ndetse babikemuye.
Markus yagize ati ” Bitunguranye mu mugoroba, ejo hashize Ramos yaranyihamagariye ansaba imbabazi ku myitwarire ye. Imbabazi nazimuhaye , twabihagaritse.” Nyuma Ramos nawe yashizeho ibiganza amushimira.

Ubutumwa bwa gafotozi ababarira Sergio Ramos

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze gufatwa n’indwara yo kwishimagura mu myanya y’ibanga y’abagore izengereza benshi

Uburyo 5 ukwiye kugerageza gukoramo imibonano mpuzabitsina