in ,

Ngibi ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze gufatwa n’indwara yo kwishimagura mu myanya y’ibanga y’abagore izengereza benshi

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko  iyo udukoko twiyongereye kubera impamvu zitandukanye zirimo isuku nke, ubwirinzi bw’umubiri budakomeye, tuba dushobora gutera ibibazo by’ubuzima harimo no kwishima mu myanya y’ibanga hakaba hacika ibisebe. Ubu burwayi bufata abagore benshi kuko abagera kuri 75% bibasirwa nabwo rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo. Si abagore bafatwa n’ubu burwayi gusa n’abagabo baraburwara uretse ko abagore ari bo bibasirwa cyane.

Ibimenyetso:

Kumva mu myanya y’ibanga haryaryata no kwishima
Gucika ibisebe( biterwa no kwishima)
Kubabara igihe umaze kwihagarika( aha biterwa nuko haba hari ibisa n’udusebe)
Kokerwa
Hari n’abazana uduheri mu nyanya y’ibanga.
Kugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga benshi bita gushiriza inkono.
Abashobora kwibasirwa n’ubu burwayi:

Abafite ubwirinzi bw’umubiri budakomeye
Ababyeyi batwite
Abarwaye diabete
Bamwe mu bakoresha imiti ya antibiotic (igabanya ububare ) igihe kirekire.
Abagira isuku nke

Uko wakwirinda ubu burwayi

Kugira isuku mu myanya y’ibanga uhakaraba amazi menshi kandi meza.
Kwambara imyenda y’imbere (sous vetements) ikozwe muri cotton, ndetse yameswa ikanikwa ku zuba ryinshi cyangwa igaterwa ipasi.
Irinde kwambara imyenda ihambiriye cyane iriya myanya, nijoro wirinde kurarana imyenda y’imbere.
Menya guhindura ibikoresho by’isuku(cotex) mu gihe uri mu mihango byibura 2 ku munsi kandi ubikore wabanje gukaraba neza.

Mu gihe urangije kwiherera, irinde gukora isuku uvana inyuma ujyana imbere, ahubwo uvane imbere ujyana inyuma ari nako ukoresha impapuro z’isuku zabugenewe kandi zitanduye.
Koresha ubwiherero bufite isuku.

Written by Jean Claude Harerimana

I am a news stories,articles writter and promote all kind of talents.

Kindly What'sApp or Call me on 250788674326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Ikipe y’igihugu y’Ubudage iheruka gutwara igikombe cy’isi cya 2014 ubu ni iyanyuma mu itsinda mu gikombe cy’isi cya 2022

Hamaze kumenyekana miliyari zitagira ingano Al Hilal yo muri Arabia Saudi yifuza guhemba Cristiano Ronaldo aramutse yemeye kuyijyamo