in

Nkundamatch yitandukanyije n’amakuru amuvugwaho ko yaba agiye gukurikira Sarpong

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, nibwo umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi nka Sarpong, yayiteye umugongo maze ajya kuba umufana wa APR FC.

Nyuma y’aya makuru, Nkundamatch usanzwe ari umukuru w’abashyusharugamba ba Rayon Sports, byavuzweko nawe ashobora kuba yagiye, gusa we yahise aza anyomoza aya makuru.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkundamatch yagize ati “Njyewe Nkundamatch w’Ikirinda Wakirindinhoo. Nitandukanyije nibiri kuvugwa hanze aha, no mubinyamakuru bitandukanye! Ngewe ndi Umu Rayon, kandi imba ku mutima no mu maraso.

Ikindi njyewe nkuko natorewe kuyobora abashyushyarugamba ba Rayon Sports. Kuba havuyemo umwe akagenda ntagikuba cyacitse mu bashyushyarugamba ba Rayon Sports nyoboye kugeza ubu.

Nsoza statement yange! Nabwira abanshyushyarugamba ba Rayon Sports kimwe nabandi bakunzi ba Rayon Sports batandukanye ko, “Ibya Yesu birya abarambirije” Abasesenguzi musesengure.

Ibihe byiza kuri mwese, murakoze.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Buri kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemerewe amafaranga Miliyoni 2

Bugesera FC iherutse gusezera Rayon Sports none yiyunyuguje Police FC iyisanze i Kigali