in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ngenzi wamamaye muri filime nyarwanda yagizwe igitaramo kuri Twitter.

Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi yagizwe igitaramo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter. Uyu mugabo muri filime nyinshi agaragaramo ari umugabo w’amahane menshi kandi w’umugome cyangwa umugambanyi.

Kubera ukuntu akunze kugaragara muri filime niho abakoresha Twitter mu Rwanda guhera ku mugoroba w’ejo batangiye kumutaramiraho. Bose bari gutebya bagaragaza ubusanzwe ibintu bidahuye.

Hari nk’uwifashishije ifoto y’uyu mugabo arangije ati “Ngenzi iyo imvura imuguyeho, niyo inyagirwa.”

Uwitwa @bahizi_brice we yanditse ati “Ngenzi ashobora kwica umuntu kubera kumureba gusa. Abanyabigwi bavuga ko yigeze kwica urupfu ubwarwo ndetse yabikoze n’urutoki rumwe.”

Hari uwanditse agaragaza hari igihe ahamagara umurongo wa Polisi umuntu akoresha afite ikibazo akeneye ko imufasha, Ngenzi we akawuhamagara ashaka kumva ko bameze neza gusa.

Hari n’undi wanditse ati “Ngenzi ntabwo akenera guhumeka, ahubwo guhumeka biramukenera.”

@mugisha885 yanditse agaragaza ko Ngenzi ubwe yigeze kuvuga ijambo nabi, inkoranyamagambo yose igahindurwa. Ati “Ngenzi rimwe yigeze kuvuga ijambo nabi, bahita bahindura inkoranyamagambo.”

Undi yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kujya mu bitaro aho kugira ngo avurwe bikarangira avuye abaganga mu byumweru byinshi. Uwitwa @Musekere1 we yanditse ati “Ngenzi iyo aje kugusura iwawe, birangira ari wowe uhindutse umushyitsi.”

Uyu mugabo mu kiganiro yigeze guha Yago TV Show yavuze ko akenshi iyo agiye gukina yiyambura isura asanganywe, akajya neza muri role yahawe muri filime runaka.

Ati “Iyo njyewe ndi aho turi gufatira amashusho ya filime, niyambura kuba njye usanzwe ahubwo nkaba wa wundi uyoboye filime yambwiye ko mba we.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo uyu mugabo yakorewe n’indege ntazapfa ibyibagiwe.

Uramenye wa mukobwa we utazabwira umusore mukundana aya magambo, utazikoraho.