in

Ngaya amayeri abagabo bakoresha iyo batereta abakobwa bikarangira baryamanye.

Ni byinshi abagabo bubatse bashukisha abakobwa batereta birimo amafaranga, impano zihenze, aba bagabo kandi hari ibinyoma bitwaza kugira ngo babone uko baryamana n’abakobwa.Amwe mu mayeri bakoresha ni aya bikurikira:

1.Tubana gusa kubera inyungu z’abana

Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n’abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita ku muryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

2.Ntitukiryamana

Kuba atagitera akabariro n’umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n’umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange?.

3.Sinkikunda umugore wanjye

Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Ni iki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda? Mubanye nk’uko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

4.Turi hafi gutandukana

Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n’umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n’umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika ku katsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe?.

Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu nta mukobwa wiyubaha ukwiye koherereza umusore/umugabo amafoto y’ubwambure bwe.

Ishyano:Umugore yishe umwana we kugirango arongorwe n’umusore bakundana.