in

Neymar yahakanye ko atateguye ibirori bigamije gushyira abantu mu kaga.

Nyuma y’aho rutahizamu w’ikipe ya PSG, Neymar Jr avuzweho gutegura ibirori byagombaga kumara iminsi itanu,ndetse agashinjwa kwica nkana amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kuri ubu uyu mukinnyi yabihakanye yivuye inyuma.

Amakuru aturuka i Mangaratiba muri Berezile yavugaga ko mukinnyi wa Paris Saint-Germain yatangiye ibirori ku ya 25 Ukuboza agamije gukomeza kugeza mu mwaka mushya, ibirori byari kumara iminsi 5 bikitabirwa n’abasaga 500.

Ababyiboneye bavuga ko abashyitsi benshi bahageze kandi bagenda hamwe na Neymar ndetse ko babuzwa gukoresha terefone zigendanwa kugira ngo bahishire ibanga.

CNN Brasil yatangaje ko abahagarariye Neymar bahakanye nta birori na bito uyu mukinnyi yakoresheje nubwo ubuyobozi bw’ Umujyi wa Mangaratiba bwamunenze ko yangije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus cyibasiye isi.

Twibutse ko Umubare w’abahitanwa na coronavirus muri Berezile uherutse kurenga 190.000, Umubare w’ubwandu bwemejwe muri iki gihugu ugera kuri miliyoni 7.5, kurusha ibindi bihugu usibye USA n’Ubuhinde.

Mu itangazo ry’ibanze, ubuyobozi bw’ibanze bwavuze ko ‘butamenyeshejwe ku mugaragaro kandi ko ibirori by’abantu 500 bigomba nibura kumenyeshwa mbere yuko biba.’

Source:daily mail

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibizakubwira ko umukobwa agukurikiyeho amafaranga utunze gusa|ntarukundo agufitiye.

Ngiyi imico igayitse utapfa kubona ku mukobwa warezwe neza.