in

Dore ibizakubwira ko umukobwa agukurikiyeho amafaranga utunze gusa|ntarukundo agufitiye.

Nubwo akenshi bigoranye kumenya umukobwa ukubeshya urukundo kandi mu by’ukuri agukurikiranyeho umutungo, ibi ni bimwe bimuranga:

1.Aba ashaka kumenya amafaranga ufite

Iyo muri kuganira usanga akubaza cyane ibijyanye n’amafaranga winjiza, uko angana ndetse n’uko uyakoresha. Hita umenya ko ari kwinjira mu mutungo wawe, amenye uko agomba kukurya neza. Nyuma yo kumenya amafaranga ufite, azahita atangira kukwereka urukundo rudasanzwe agufitiye, utabonaga mbere y’uko amenya amafaranga winjiza.
Uratekereza koko urwo ari urukundo rw’ukuri rubyutswa nuko amenye amafaranga utunze uko angana? Nuko ashishikajye n’amafaranga yawe.

2.Nawe urabibona neza

Ni byiza ko wizera umutimanama wawe ijana ku ijana, kuko ukubonera byinshi utabonesha amaso. Singombwa ko ujya kubitekerezaho kugira ngo ubone ko umukobwa mukundana agukurikiye kubera ikofi wakoze. Ahubwo nuko kenshi abasore benshi bahitamo kubyirengagiza. Ariko niba ubyirengagije, nubwo mwabana, igihe cyose uzahora uri igikoresho cyo kujya kumushakira amafaranga. Nuyabura, azaguta, kandi umukobwa nkuwo, mu rugo ntazakubera umugore uzagufasha kugera ku iterambere, ahubwo azaba ugufasha amafaranga yawe yose urajya uba wakoreye.

Niba hari icyo umutimanama wawe ukwereka, ningombwa ko watera intambwe usubira inyuma, ugashaka umukobwa ugukunda kandi wagufasha gutera imbere, aho gukunda ugufasha gusubira inyuma mu butunzi bwawe.

3.Wishyura mbere yo kugira icyo agukorera

Aha ntabwo dushatse kuvuga gusa igihe wamusaba ko mwishimana, nuko akakubwira ko ugomba kugira amafaranga umuha kugira akwegurire umubiri we. Ahubwo burya igihe umusabye ko mwasohokana, hari uzagusaba kubanza kumuha amafaranga ya ticket, ndetse n’andi arengaho, ukamera nk’aho uri kumukodesha. Umukobwa nk’uyu ntabwo aba agukunda, ahubwo aba ashaka kukugabanyiriza ikofi yawe, nirangira, ntimuzaba mugisohokana, nta n’uburenganzira uzabona ku mubiri we.

4.Agusaba amafaranga

Ni byiza cyane ko mugihe agize ikibazo, ari wowe nshuti ye ya mbere yizeye ahita yitabaza. Arakuguza cyangwa akagusaba ubufasha. Ariko niba umukobwa ahora agusaba amafaranga yo gukoresha umusatsi, amafaranga yo kugura inkweto, ayo kugura imyenda, uko telephone nshya zije akagusaba kuyimugurira, n’ibindi nk’ibyo. Ni byiza ko umenya neza ko ari kugukoresha kubera amafaranga yawe, nuzabona afite n’ibindi, uzamenye ko yabisabye abandi batari wowe. Nibyiza ko utangira kureba uko wafunga ikofi yawe.

5.Kwivumbura kudafite ishingiro

Igihe wanze kujyana nawe guhaha, igihe wanze kwishyura, igihe ubuze amafaranga yo kumuha ngo ajye muri salon, igihe wanze kumuha ikintu ashaka, ahita yirakaza bikomeye. Akakwanga, akakugora, agatangira kukumvisha ko utamukunda ko ariyo mpamvu wanga kumuha ibyo ashaka. Ese umuntu ugukunda ngo muzabane, mugira umuryango uhuje utahiriza umugozi umwe, wamubwira ko nta mafaranga ufite, akakubwirako kuba udafite amafaranga aruko utamukunda? Niba uwo ukunda agukorera ibyo, menya ko uri igikoresha kimwinjiriza amafaranga.

6.Aba ashaka ibintu bihenze cyane

Ushobora gusanga umukobwa mukundana adakorera amafaranga menshi, ariko ugasanga aho aba hari ibintu by’agaciro kanini, ndetse buri gihe asohokera ahantu hahenze cyane ubona hadahuye n’amafaranga yinjiza we ubwe. Ese ibyo ntibyakwereka ko hari abandi akoresha ngo abone amafaranga? Icyo kibazo ushobora kukirengagiza, ariko niba umukobwa mukundana buri gihe yifuza ibintu bihenze cyane nawe ubwe adafitiye ubushobozi, nibyiza ko ucunga ikofi yawe, ukitondera aho akwerekeza.

7.Atekereza ko mwahura agiye kugura ibintu

Iyo umubajije aho mwajya muri weekend, wumva akubwiye ko akumbuye kujya guhaha mu isoko. Nibyiza kujya mu isoko kujya guhaha, arko se ni ngombwa kujyanayo n’umusore? Niba akubwira atyo ukamuherekeza akaba ari wowe wishyura, n’ikindi gihe ukumva agusabye ko wamuherekeza guhaha, nshuti yajye, ni byiza ko watera intambwe usubira inyuma. Igihe utazaba ushobora kumuherekeza ngo wishyure, azashaka undi wamwishyurira bajyanye guhaha.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:Shugamami yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose atera akabariro n’umusore muto.

Neymar yahakanye ko atateguye ibirori bigamije gushyira abantu mu kaga.