in

Neymar akomeje guterwa imijugujugu n’abaturage ba Brazil nyuma y’ishyingurwa rya Pele

Neymar Jr rutahizamu wa Paris Saint Germaine na Brazil akomeje guterwa imijugujugu n’abaturage ba Brazil bamushinja kuba ataraje mu muhango wo gushyingura Pele kandi Neymar yarahoraga avuga ko afata Pele nk’imana yaruhago.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Brazil habaye umuhango wo guherekeza bwa ñyuma Pele wari warapfuye kuwa kane w’icyumweru cyashize yishwe na Cancer yaramaranye igihe arwaye.


Mu muhango wo gushyingura Pele witabiriwe n’abantu b’imihanda yose barimo na Gianni Infantinho uyobora FIFA, Neymar ntiyegeze ahagaragara ibi bikaba byarababaje abanya Brazil batiyumvisha uburyo Neymar atigeze asaba byibuze n’ikiruhuko cy’umunsi umwe ngo aze muri Brazil gushyingura Pele.
Nubwo Neymar Jr atagaragaye muri uwo muhango w’itabarizwa rya Pele yahagarariwe na se umubyara Neymar Senior.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
NSAVYIMANA
NSAVYIMANA
2 years ago

Uwapfuye aba yatahutse ibikogwa birabandanya kuko dukenera kubaho abasigaye kandi ikindi se yarahamubereye

Ibyiza byo kunywa inkari zawe mu gitondo zigishyushye!?|

APR FC igiye gutandukana n’abakinnyi batanu kubera umusaruro mubi