in

APR FC igiye gutandukana n’abakinnyi batanu kubera umusaruro mubi

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo kurekura abakinnyi batanu ikabatiza mu ikipe ya Marines FC itozwa na Rwasamanzi Yves.

Nyuma y’uko igice cy’imikino ibanza (Phase Aller) kirangiye amakipe atandukanye yatangiye kugirana ibiganiro n’abakinnyi bashya yifuza kongeramo, ni nako andi makipe agiye gusezererera abataratanze umusaruro ushimishije.

Amakuru ahari ni uko Nizeyimana Djuma, Nkundimana Fabio, Mbonyumwami Thaiba, Nsengiyumva Ir’Shad na Nsanzimfura Keddy bagiye gutizwa mu ikipe ya Marines FC.

Biteganyijwe ko tariki 9 Mutarama 2023 aribwo APR FC izasubukura imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour), iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba ifite amanota 28 aho irushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar akomeje guterwa imijugujugu n’abaturage ba Brazil nyuma y’ishyingurwa rya Pele

Nyuma yo kujya gukinira Al Nassr , Ronaldo yatandukanye na Jorge Mendes basangiye akabisi n’agahiye