in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ndahiro Valens Papy birangiye ahuye na wa mwana umwigana ||amusabye ikintu gikomeye (Video)

Nyuma y’amashusho y’umwana wagaragaye yigana umunyamakuru Ndahiro Valens Papy mu kuvuga amakuru bigatangaza abatari bake ku mbugankoranyambaga, kuri ubu uyu munyamakuru yagiye kureba ùyu mwana w’imyaka 15 maze amusaba ko yamufasha akabona ibikoresho by’ishuri, ndetse akamutera inkunga impano ye igatera imbere.

Uyu mwana w’umuhungu witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Kagasa yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Umunyamakuru yashyiraga hanze amashusho ye arimo kuvuga amakuru yigana Ndahiro Valens wa BTN. Ababashije kubona uyu mwana batangariye ubuhanga afite bavuga ko yazavamo umunyamakuru mwiza.Ibi nibyo byatumye uyu munyamakuru afata urugendo ajya kureba uyu mwana mu rugo iwabo aho yabashije kuganira n’umubyeyi urera Bizimana, amusaba ko uyu mwana yafashwa akabona amafaranga y’ishuri ,akiga neza kandi agahorana isuku.Uyu mwana ufite impano yo kwigana Valens Papy na we yongeye kumusubiriramo uko yagaragaye mu mashusho a amwigana.Ndahiro yamusezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agafashwa avuga ko aricyo itangazamakuru ribereyeho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Miss Mutesi Jolly ari i Dubai yavugishije abarimo Miss Igisabo

Umunyeshuri w’umukobwa wafotowe anywa itabi yababaje ababyeyi bose(Video)