in

N’abahatuye bahayobewe! Imihanda n’inyubako byo muri Kigali byarimbishijwe imitako y’amatara mvaburayi (Amafoto)

Ushobora kwibagirwa amatariki n’iminsi ariko hari byinshi bizakwibutsa ko iya Noheli n’Ubunani yegereje kuko usanga hirya no hino hari imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho yinjiza abantu muri ibi bihe.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ibi bihe biba ari ibidasanzwe kuko kuva ku bantu ku giti cyabo kugera ku bigo bikomeye, birimbisha inyubako zabyo mu kubyitegura.

Bikorwa binyuze mu mitako iba iri mu mabara n’ibishushanyo bitandukanye, ifasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, n’iyo kwinjira mu wundi neza kandi mu byishimo, bakanayifatiraho amafoto y’urwibutso.

Bimaze kuba nk’umuco hirya no hino mu duce twa Kigali, ko iyo umwaka ugana ku musoza hakenkemurwa, hamwe hagashyirwa amatara yaka mu mabara menshi atandukanye, ibishushanyo byiganjyemo ibigaragaza ivuka rya Yezu/Yesu, ibirugu n’ibindi bitandukanye.

Ku bemera bakanizihiza ivuka rya Yesu bizera ko uyu mwana w’Imana yaje ari urumuri rumurikira Isi, ishusho y’icyizere, ubugwaneza ndetse ko yaje aje gukura abantu mu mwijima, akaba ari yo mpamvu mu birori byo kwizihiza ivuka rye hifashishwa amatara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni bwo bufata iya mbere mu kurimbisha inguni zimwe na zimwe z’umujyi, ibigo binyuranye birimo amabanki, iby’ubwishingizi, iby’ubucuruzi na za kaminuza bikunga mu ryabwo.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali urara waka mu mfuruka zose binyuze mu ruvangitirane rw’amatara n’imitako, bitanga ishusho y’urumuri rutuma uruhanze amaso arushaho kwizihirwa.

Kuri ubu iyo uzengurutse ahantu henshi mu masaha y’ijoro, uhasanga urujya n’uruza rw’abagize imiryango, abakundana n’abandi, basazwe n’ibyishimo bidasanzwe bari gufatira amafoto n’amashusho kuri iyi mitako iba iteye ubwuzu.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Na Pamella kwihangana byanze aravuga: Anita Pendo yerekanye ifoto ye igaragagaza ibintu byatumye abantu bavugishwa -IFOTO

APR FC ishaka kwica urushishi ikoresheje inyundo! Ikipe ya APR FC igiye gusinyisha abanyamahanga bakomeye cyane batumye abantu bikangamo -AMAFOTO