in

APR FC ishaka kwica urushishi ikoresheje inyundo! Ikipe ya APR FC igiye gusinyisha abanyamahanga bakomeye cyane batumye abantu bikangamo -AMAFOTO

APR FC ishaka kwica urushishi ikoresheje inyundo! Ikipe ya APR FC igiye gusinyisha abanyamahanga bakomeye cyane batumye abantu bikangamo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC mbere y’uko yerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera Zanzibar muri Tanzania ikomeje kwibikaho intwaro karundura izajyana nazo mwiri rushanwa izahuriramo n’amakipe akomeye cyane arimo na Simba SC yo muri Tanzania ikinamo rutahizamu Leander Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports.

Biravugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusinyisha rutahizamu wataka aciye mu mpande abazwi nkaba semababa w’umunya Zimbabwe witwa Obriel Chirinda w’imyaka 26 y’amavuko akaba asanzwe akinira ikipe ya Buluwayo Chiefs y’iwabo.

Undi mukinnyi karundura uvugwa muri APR FC n’umukinnyi ukomeye cyane ukinira ikipe ya Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda witwa Mugiraneza Froduard witezweho kujya yunganira umugande Taddeo Lwanga nk’uko umunyamakuru David Mugaragu dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Amafoto y’abakinnyi bashobora gusinyira ikipe ya APR FC hatagize igihinduka:

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’abahatuye bahayobewe! Imihanda n’inyubako byo muri Kigali byarimbishijwe imitako y’amatara mvaburayi (Amafoto)

Ntibisanzwe! Abakobwa babiri beza beruye batangaza uburyo bakunda imbwa kurusha abagabo -AMASHUSHO