in

Myugariro ukomeye wa Rayon Sports yaciye amarenga ko agiye gutandukana n’iyi kipe y’ikigugu

Myugariro ukomeye wa Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie yaciye amarenga ko agiye gutandukana niyi kipe amazemo umwaka umwe nyuma yo kugaruka mu kibuga.

Uyu mukinnyi ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo,  yaciye aya marenga ku mukino wa nyuma wa shampiyona Rayon Sports yakinaga na Gasogi United ya KNC.

Nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe na Gasogi United, Mckenzie yagiye ahari abafana ba Rayon Sports bari bake cyane arabasezera, aho ibi yakoze bimeze nko gusezera mu ikipe dore ko n’amasezerano ye yarangiye.

Bivugwa ko uyu mukinnyi atishimye mu ikipe ya Rayon Sports kubera ko bamushinjaga gutsindisha ikipe ya Rayon Sports, ndetse ngo yariye Ruswa ivuye muri Apr.

Mckenzie yageze muri Rayon Sports mu mpera z’umwaka  ushize, aho yari yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Nyaxo yahawe igihembo gikomeye na YouTube

Nicyo gikombe gihenze mu byatanzwe byose! Agaciro k’igikombe APR FC iherutse kwegukana kamenyekanye