in

Musore, waba warabuze uko wabwira umukobwa wihebeye ko umukunda? Menya icyo wakora.

Birashohoka ko waba uri mu rukundo ndetse ukaba ukunda umukobwa cyane ariko wenda ntuzi uko wabimubwira. Kumubwira ngo ‘Ndagukunda’ ni bintu biva kure cyane ndetse cyane. Niba udashoboye gukoresha iri jambo rero hari ubundi buryo 4 wakoresha ukabasha kumwereka ko umukunda.

1.Tangiza utugambo tworoshye

Ibyiyumviro ni ibyiyumviro ariko ntugomba guhita wirukira kuri ‘I love you’. Mubwire uburyo umukunda, koresha udukorwa duto n’amagambo atavuzwe ku munwa, ukoreshe ubundi buryo ariko ubivuge. Mubwire ko ushaka kumwitaho cyane, umubwire ko aguha ibyishimo, umubwire ko umukunda cyane, umubwire ko hari ibyo ku mubiri we ukunda, umubwire ko ukunda uko aseka, umubwire ko ukunda amaso

2.Ugamije iki ( Your intentions).

Ntuzigere ubwira umukobwa ngo ‘ndagukunda kuko ushaka ko agukunda, cyangwa ko aguha umwanya we wose. Vuga iri jambo niba koko ushoboye kurikurikirana mpaka. Urukundo rw’ukuri akenshi rugaragaza kwitanaho cyane. Niba rero udateganya kumukunda mwihorere wimushyira mu rukundo.

3. Ishyire mu nkweto ze

Uratekereza ko uwo mukobwa agukunda? Ese byabayeho mbere cyangwa?(…..) Itonde kuko ijambo ndagukunda rigomba kuba ari ijambo riremereye cyane ryo kubwira umuntu. Itegereze ese iyo muri kumwe aba yifashe gute? Ese iyo muri kuvugana aba avuga ate? Menya neza niba kuko agukunda binyuze aho hantu. Niba yarakubwiye ko agukunda ngaho nawe jya mbere.

4.Garagaza ko ubikwiriye

Niba utarigeze ujya mu rukundo na mbere, geregeza kumva neza igisobanuro cy’iri jambo. Hari ubwoko bwinshi bw’urukundo harimo: Urukundo rw’inshuti rusanzwe, urukundo rw’umuryango n’urukundo rw’ukuri ku bakundana. Niba wiyumvamo ko ukunda umukobwa rero genda ubimubwire gusa uhe agaciro uburemere iryo jambo uvuze.

Urukundo ni ikintu gikomeye cyo gusobanura. Abantu bamwe bavuga ko akenshi urubyiruko rwitiranya urukundo rwanyarwo, abandi bakavuga ko urukundo rw’ukuri rutagendera ku myaka. Niba ari bwo bwa mbere wajya gukundana rero banza utekereze neza mbere yo kuvuga ngo ‘Ndagukunda’. Kuko wenda ahari byakubera byiza mbere y’uko usohora inyuma y’uko usohora inyuguti ‘L’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Lewis
Lewis
2 years ago

Yego murakoze kutwigisha, bizafasha benshi. 0786525238

Mama w’umunyarwenya Anne Kansiime yitabye Imana

Mukobwa mwiza, irinde umusore witwara gutya kuko ntaho yakugeza mu rukundo.