in

Mukobwa mwiza, irinde umusore witwara gutya kuko ntaho yakugeza mu rukundo.

Man hugging offended wife rejecting husband kiss, couple after quarrel, outdoors

Umusore ukubwira ko ashaka kugendana n’ibigezweho, umusore ushaka kugurukana n’isi, ushaka kugendera ku muvuduko iriho uwo burya yana yirusha kwiruka kandi ntabwo ari byiza kugendana n’uwo musore nk’uko byemejwe na Stephan umuhanga mu mibanire abinyujije mu gitabo yise ngo ‘A ma God Has For You” (Umugabo Imana igufitiye).

Uwo musore ni byiza kumuha umubano usanzwe, ni byiza kumukunda nk’inshuti isanzwe ariko ntukamukunde nk’umukunzi wawe utazavaho wicuza cyangwa bikakubera ikibazo. Burya ntabwo byanagukundira kumuhindura, rero ntuzabe hamwe n’umuntu Imana itemeye ko mubana.

Urukundo ni ikintu gikomeye umusore utazaguha kwisanzura muri cyo, umusore uvugana nawe ukumva utisanzuye, umusore uvuga ko agukunda ari uko muri kumwe gusa uwo ntago akwiriye kuba mu buzima bwawe.

Ufite ingero nyinshi z’abagiye mu rukundo bagakundana ndetse bagakora n’ubukwe ariko nyuma bikarangira batandukanye kandi bagatandukana nabi umwe ababaje undi. Ese n’uko nawe wifuzamo ubuzima bwawe? Ese ushaka kuguruka ubu ejo ugata amababa yawe?. Urukundo rwawe reka rujye ahantu hazima. Ntabwo umusore ugukunda ari ukunyuza ahantu ukumva ko ukunzwe cyangwa ugenda akuvuga vuga urwo ntabwo ari urukundo.

Umusore utarakweguriye ubuzima bwe, umusore uvuga ko agukunda by’ako kanya uwo ntabwo ari uwawe, muzibukire. Umusore udasaba imbabazi, mureke kuko ntawudakosa. Ntawe udakosa mutegereze niyikosora uzamugarukire ariko byose byatekerejwe nawe ubwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, waba warabuze uko wabwira umukobwa wihebeye ko umukunda? Menya icyo wakora.

Urashaka guhorana amaso y’urwererane?ihate kurya aya mafunguro wirebere.