in ,

Musore, umukobwa nakwitwaraho gutya uzamenye ko yaguteye indobo ukuremo akawe karenge.

Muri rusange abakobwa benshi iyo bagiye kubenga ntibahita babishyira ku mugaragaro ahubwo bacisha umusore hirya no hino bikarangira bamubenze.

Niwumva umukobwa akubwira amwe muri aya magambo uzamenye ko ashaka kugutera indobo(yakubenze):

1.Mfite indi nshuti y’umuhungu

Ibi byo nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.

2.Ndacyari umwana

N’ubwo tumenyereye ko abasore bashakana n’abakobwa baruta, mu gihe umukobwa wifuzaho umukunzi akubwiye ko akiri muto burya aba yumva umuruta cyane ku buryo nta rukundo rukwiye kuba hagati yanyu ahubwo we aba agufata nk’umugabo umubyaye.

3. Singukunda muri ubwo buryo

Ibi bikunze kuba mu gihe wenda umukobwa mwigana cyangwa se mukorana bityo we akagukunda bisanzwe nka mugenzi we. Niba akubwiye gutyo rero ntugashidikanye cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye ku buryo wamubera umukunzi cyangwa se nyine we akaba yumva nta rukundo agufitiye (atakwiyumvamo).

4.Ndatekereza ko uri nka musaza wanjye

Mu gihe umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi. Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo kukumvisha ko ibyo gukundana nawe biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

5.Mpugiye ku kazi kanjye/amashuri yanjye

Nk’uko bisanzwe n’ubundi ntihakundana imburamikoro. Mu gihe umukobwa umusabye kukubera umukunzi rero akakubwira gutyo jya wumva neza ko atakubona nk’umusore yaha umwanya cyangwa ngo aguteho igihe cye. Mbese mu kinyabupfura cye aba ashaka kukumvisha ko utamunyuze ku buryo mwapanga iby’urukundo.

6.Sinjya nganira n’abahungu aho nkorera/​niga

Nuhura n’uruva gusenya umukobwa akakubwira gutyo nyamuneka jya umugendera kure. Iyo akubwiye gutyo burya aba ashaka kuvuga ko uretse no kuba yagukunda atanashimishwa no kuba hamwe nawe cyangwa kuganira nawe.

7.Nta gahunda ndafata.

Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica ku wundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n’ukwibikiye ku buryo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.

8.Ntituri ku rwego rumwe urandenze

Nusaba umukobwa kukubera umukunzi akakubwira ko umurenze jya uhita wumva ko we abona akurenze. Ikiyongera kuri ibi kandi burya aba ashaka kukumvisha ko ushobora kuba wirata/wishyira hejuru kandi atari rwo rwego uriho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bakozwe ku mutima n’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe usura umwana w’umukobwa buri munsi

Inkuru nziza ku muhanzi Dany Nanone warumaze igihe muri gereza