in

Musore ndabizi ibi bintu byakubayeho ariko niwongera kubibona ku mukobwa runaka, uzahite umufatirana atari yisubira

Musore ndabizi ibi bintu byakubayeho ariko niwongera kubibona ku mukobwa runaka, uzahite umufatirana atari yisubira

Abasore n’abakobwa benshi bakunze kwibaza ikintu cyakubwira umukobwa cyangwa umuhungu ushaka kukuvugisha igihe muhuye bwambere, ndetse ntamuntu utarabyibajije.

Iyo uhuye n’umukobwa bwambere cyangwa umusore, akaba yakwishimiye ashaka ku kuvugisha ndetse abona mwaba inshuti, ikintu cyambere kizamukubwira ni uburyo akureba.

Umukobwa ashobora kukureba inshuro yambere, wenda byaba ari impanuka pee! Ariko iyo bibaye 2, bikagera kuri 3 ntabwo biba bikiri impanuka, yewe n’ufite icyo ari kukuntengaho ntabwo yakureba izo nshuro.

Nuzajya ubona mukunze gukubitana amaso buri kanya mukarebana ukuntu, uzamenye ko uwo muntu mwavuga bigakunda, ahubwo uzahite ugerageza amahirwe kuko nawe ubwawe uzaba wamwishimiye nubasha kubona ko ari kukureba gutyo!!.

Ikirenzeho kizakwereka ko yakwishimiye cyane ni uburyo ashobora kugusekera igihe muhuje amaso.

Icya gatatu gishobora kubikwereka, umukobwa cyangwa umuhungu muhuriye ahantu hari n’abandi bantu, akaguhitamo mu bandi akaza kukuvugisha uzamenyeko yaguyemo, gusa hari ubwo yaba afite ikindi kintu  aje kukubaza agahita yigendera! Ariko iyo aje akubaza ubusa, ujye umenya ko yafashwe.

Ibi bishobora kuba ku bakobwa no ku bahungu ndetse akantu ko kurebana ko gakunze kuba iyo muhuye mutaziranye cyangwa mudasanzwe muhura.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifata abagore cyane!  Menya byinshi ku ndwara ituma umuntu akunda gukora imibonano mpuzabitsina nk’umwana ukunda kurya ice cream

Abakobwa b’ikipe ya Rayon Sports bandagaje Inyemera WFC bayinyagira imvura y’ibitego