in

NDASETSENDASETSE

Musore mwiza, zirikana bino bintu mbere yo kujya gutereta inkumi niba udashaka guterwa indobo rugikubita..

Couple on a Valentine's Day date

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n’abakunzi babo. Ibi rero bikaba bifasha umusore gutereta uwo yifuza ko bakundana ndetse bikamuha amahirwe yo kutangwa (guterwa indobo) iyo abizi neza.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari ‘Sexy’.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone
n’ubwo mwatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi
amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umwarimu yitabye Imana bitunguranye arimo gukosora ikizamini.

Papa Francis yajyanwe mu bitaro igitaraganya.