in

Musore, fasha umukunzi wawe kwirirwana ibinezaneza umubwira aya magambo meza y’urukundo.

Amagambo meza ni mugenzi w’Imana. Iyo bigeze ku muntu ukunda uba ugomba gushyiramo akarusho kugira ngo amenye neza ko umutandukanya n’abandi. Inshuti ziba zigomba gutandukana. Nyuma y’amasaha menshi mwembi muryango ntawe uvugisha undi, ubu uyu mukobwa akeneye kukumva. Akeneye kubona inyandiko yawe, akeneye gushimishwa n’uko wamutekereje. Ushobora gufata telefoni yawe ngendanwa ukamuhamagara cyangwa ukamwandikira ubutumwa bugufi.

IFASHISHE AYA MAGAMBO UMUKANGURE

1.Iyo mfunguye amaso yanjye, mpita mbona amaboko yawe amfashe umpobeye cyane kandi udahari. Nkwifurije igitondo cyiza urukundo rwanjye.

2. Waramutse ho kazuba kanjye. Ni cyo gihe cyo kubyuka ugahangana n’ibibazo by’iyi si. Urabizi ko nzakora uko nshoboye nkagufasha guhangana n’ibibazo by’isi. Iteka ujye wibuka ko nkukunda kurenza undi muntu wese utuye kuri uyu mugabane.

3.Mwaramutse mwiza, ndabizi birakugora kubyuka kare, ariko kuko ushaka ko nanjye mbyuka ndabizi burakorohera. Uyu munsi ukubere mwiza cyane. Ndagukunda cyane.

4.Kuba nakubona, iteka niyumva mo ineza. Ibyiyumviro byanjye bya nyabyo, ndi kubyumva uyu munsi. Ndumva nshaka kujya mbyukira mu maboko yawe. Urukundo, ngaho gira igitondo cyiza cyane.

5.Urukundo rwanjye rwose rwerekejwe kuri nyiri ubwiza Imana yaremye, ikamutaka, ikamuha ibyiza nkeneye. Nkumbuye kukubona nkagusoma ukamfata kwa kundi ujya ubigenza. Igitondo cyawe cyuzure amahoro umugisha n’urukundo rwiza. Ndagukunda mugore mwiza.

6.Igitondo ni cyo gice cy’umunsi nkunda, kuko gituma nongera kubona isura nziza cyane ku isi. Nshobora gutangira umunsi wanjye, nta cyayi, ariko sinatangira umunsi udahari. Ni wowe kirungo gikomeye cy’ibyishimo byanjye abandi batazi. Byuka umurikire isi dore ni wowe ikuraho urumuri.

7.Ntabwo nkikenera isukari mu cyayi cyanjye, kubera ko uburyohe bwawe bukiryoshya kurenza ikindi kintu. Ndagukumbuye cyane kandi nizeye ko kukubona ari vuba cyane. Nkwifurije igitondo cyuje urukundo rwinshi cyane. Nkukunda bitagira iherezo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:abasore b’Abanyarwanda baguwe gitumo bagaburira abantu inyama z’imbwa

Police FC yatakambiye cyane ikipe ya Rayon Sports kugirango iyifashe ikintu gikomeye ku mukino uzazihuza