in

Akumiro:abasore b’Abanyarwanda baguwe gitumo bagaburira abantu inyama z’imbwa

Abasore bo mu karere ka Gatsibo bafashwe bokeje inyama z’imbwa ndetse batangiye kuziha abantu.

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 24 na 25 bafashwe nyuma yo kunanirwa kwerekana itungo bari bishe bakaribaga.

Aba basore bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022 bakaba bafatiwe mu Mudugudu Rwimbogo mu Kagari ka Marimba ariko ngo ubusanzwe bakaba bakomoka mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama.

Amakuru avuga ko aba basore kugira ngo bafatwe byaturutse ku baturage babiri bababonye bokeje inyama bababaza icyo botsa bababwira ko ari agahene ko mu ishyamba, ngo bahise babegera babaha ku nyama batangira kurya umwe agira amakenga ababaza uruhu rw’iyo hene cyangwa umutwe wayo.

Ubwo batangiraga gushakisha aho biciye iri tungo ngo barebe koko niba ari ihene ngo baguye ku mutwe w’imbwa n’uruhu rwayo bamenya ko ariyo babagaburiye.Amakuru akomeza avuga ko abaturage bahise bahuruza inzego zubuyobozi ndetse bahita bata muri yombi aba basore bari bafite umugambi wo kugurisha izi nyama z’imbwa mu gasanteri.

Src: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Miss Naomie yasazwe n’ibyishimo ubwo yari kumwe n’umukunzi we amuryama mu gituza

Musore, fasha umukunzi wawe kwirirwana ibinezaneza umubwira aya magambo meza y’urukundo.