in

Musanze: abagore badukanye amayeri ateye ubwoba barimo kwibisha abaturage

Abagore bo mu Karere ka Musanze ngo badukanye amayeri adasanzwe barimo gukoresha biba abaturage.Aba bagore ngo bigira nk’aho batwite nyamara ari ibintu bibye bagapakira ku nda zabo.

Abaturage bo muri aka Karere bavuga ko ntawe ugisiga ihene n’andi matungo magufi hanze ngo ajye mu turimo, bitewe no kuba hari abagore baturuka mu Murenge wa Muhoza ahitwa ku Kabaya bakabiba.

Umwe mu bo aba bagore bacucuye yagize Ati “nabasize mu nzu iwanjye ngiye guhamagaza abaturage ngo baze mu nteko, naragarutse nsaga inzu bayitoboye banyura munsi y’idirishya. Abantu babirutseho barafata tubajyana mu nteko.”

Yakomeje avuga ko bafite amayeri yo kwambara ibintu mu nda kugira ngo abantu babone ko batwite.

Ati “Bafite amayeri ahambaye, hari umwe wagaragaraga nk’aho atwite, yisize amaraso ku maguru aranaremba ngo tumujyane ku bitaro. Ikiri kutubabaza n’ukuntu turi kubafata twabashyikiriza RIB twanatanze ikirego bagahita barekurwa.”

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bigoye gukeka ko aba bagore n’abakobwa bakora ubu bujura, kuko babikora ku manywa y’ihangu.

SRC: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#QatarWorlCup2022: Ifoto y’abakinnyi bakanyujijeho muri Afurika ikomeje gukora abatari bake ku mutima

Umunyamakuru Reagan Rugaju ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mugenzi we Fuadi Uwihanganye yamubwiye amagambo yatunguye benshi