in

Muri Murera nta mikino! Umutoza wa Rayon Sports Muhammedh Wade yeretswe umuryango 

Muri Murera nta mikino! Umutoza wa Rayon Sports Muhammedh Wade yeretswe umuryango.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo tariki 12 Mutarama ku isaha ya 18h:00 kuri Kigali Pele Stadium nibwo yakinnye n’ikipe ya Gasogi United umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda gusa uyu mukino ntiwahiriye abasore b’umutoza Muhammedh Wade dore ko ikipe ya Gasogi United yabatsinze ibitego 2-1 ibintu byababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports ndetse bikaba bivugwa ko byagize ingaruka mbi ku mutoza Wade.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa RBA Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Rayon nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United biravugwa ko umutoza w’umusigire Muhammedh Wade yaba yeretswe umuryango”.

Aya makuru yatangajwe na Ruvuyanga ndetse bandi bantu benshi nta kintu ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burayavugaho.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport yagize Imana! KNC yavuze ibanga rikomeye yakoresheje ngo atsinde Rayon Sport avuga nicyo yabuze ngo ayitsinde ibitego nka 5

Ntabwo azongera kubigaragaramo ukundi! Umunyarwenya Mitsutsu yarahiriye kutazongera gukora ikintu abantu bari bamaze kumumenyeraho no kureka zimwe mu nshuti ze