in

Ntabwo azongera kubigaragaramo ukundi! Umunyarwenya Mitsutsu yarahiriye kutazongera gukora ikintu abantu bari bamaze kumumenyeraho no kureka zimwe mu nshuti ze

Ntabwo azongera kubigaragaramo ukundi! Umunyarwenya Mitsutsu yarahiriye kutazongera gukora ikintu abantu bari bamaze kumumenyeraho no kureka zimwe mu nshuti ze.

Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mitsutsu yeruye atangaza ko atazongera gusoma ku gasembuye (inzoga) ukundi kubera ibintu bitari byiza zimaze iminsi zimukorera ni nyuma yaho uyu musore ukunzwe cyane muri sinema nyarwanda atamajwe n’inzoga ubwo yari mu gitaramo cya Yago Pon Dat aho yagiye kurubyiniro akanga kuvaho yasinze ku buryo bugaragarira buri wese.

Mitsutsu avuga ko inzoga zamukoresheje ibintu byinshi bitari byiza ngo dore ko kuri Bonane yibwe telefone ye mu buryo atamenye akaba yemeza ko yamaze gufata umwanzuro wo kuzireka burundu atibagiwe na zimwe mu nshuti ze zitamufitiye umumaro.

Source: InyaRwanda

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Murera nta mikino! Umutoza wa Rayon Sports Muhammedh Wade yeretswe umuryango 

AMAFOTO: Umuhanzi Juno Kizigenza yarebye umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Gasogi United