in

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera kwivuga ibigwi nyuma yo gukora igikorwa cyerekana ko ari umugabo ukomeye

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera kwivuga ibigwi nyuma yo gukora igikorwa cyerekana ko ari umugabo ukomeye

Umunyamafaranga wayoboye ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate arimo gushimwa cyane nyuma yo gufasha abantu batari bacye atanga inkunga yo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Ku munsi wejo hashize nibwo Munyakazi Sadate binyuze muri Kompanyi ye isanzwe itanga serivise z’ubwubatsi, yashyikirije umurenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali inkunga yo kwishyurira abaturage 500 ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mugabo uzwiho kuvuga ibitagenda neza, nyuma yo gutangaza ibi binyuze kumbuga nkoranyambaga ze byakoze benshi ku mutima kuko iki ni igikorwa cyiza nubwo benshi batajya bizera ko yabikoze kubera ibyo yagiye atangaza mu minsi ishize ntabikore cyangwa atabikoze.

Munyakazi Sadate ntabwo gutanga aya mafaranga bitunguranye cyane kuko nubundi hari ibindi bikorwa ajya akora kandi byiza birimo no gufasha ikipe ye ya Rayon Sports mu buryo bw’amafaranga.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi: Umukire agiye kubaka umuhanda wa Kaburimbo uzatwara arenga miliyari azakura ku mufuka we

Umuturage watwikiwe urutoki rwe arasaba ubufasha nyuma y’uko ababikoze barekuwe