in

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports adaciye ku ruhande yavuze uwamwirukanye muri Murera

Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

Sadate yabivuze nyuma y’inkuru zacicikanaga kuri uyu wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa yaguwe gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

Ubwo yavugaga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa.

Sadate nawe abinyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata igasi peee. Uziko iyo mu mubona muri iriya minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda peee. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze(ashiraho e nyinshi) murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga” Kadaffi Pro yagaragaye mu ishusho nshya yitandukanya n’abatunze agatubutse (Amafoto)

Uyu we ntabaho ndakurahiye: Ihere ijisho amashusho y’umugore wagaragaye ari guteka yakuyemo imyenda (video)