in

Mukobwa, nukora ibi bintu ukimenyana n’umusore kazaba kakubayeho.

Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umusore umusaba urukundo byatangajwe n’urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

1.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye

Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

2.Kumusaba amafaranga

Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

3.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

4.Kunywa ugasinda

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru yakoreye ibidasanzwe MTN.

Agahinda k’umusore w’umunyarwanda ugiye kwicwa n’ikibyimba cyo mu ijosi||abaganga byabateye ubwoba.