in

Mukobwa ,ibi nibyo bice by’ingenzi ku mubiri wawe udakwiye kwemerera umusore ko avogera

Ubusanzwe igitsinagore ni impano ikomeye Imana yahaye abagabo. Biragoye ko wabona umugabo udakururwa nabo cyangwa utifuza umukobwa uko yaba ameze kose.

Hari
rero abakobwa batabikunda ugasanga barikomeza cyane ku bagabo, bigatuma abagabo
nabo baharanira kumenya intege nke zabo kugira ngo babone aho bahera bagera ku byo
babashakaho.

N’ubwo
ari byiza kumenya icyo umugore cyangwa umukobwa mukundana akunda n’aho akunda
ko umukora kugira ngo utamubangamira, si ngombwa ko aho hose uhakora ugamije
gusa imibonano mpuzabitsina.

Niba rero uri umukobwa ukabona umuhungu aragukorakora kuri ibi bice tugiye
kugarukaho, uzarye uri menge bitazagutura mu mutego wo gukora imibonano
mpuzabitsina utabigambiriye.

1. Ku izosi

Iki
gice ni igice gikomeye cyane mu gushyira umukobwa mu byiyumvo byo gutera
akabariro ku buryo byagora ko umukobwa utabasha kwigenzura yikura ku musore
watangiye amukorakora, amusomagura kuri iki gice. Niba mubizi bamwe, ubundi
burya ngo no kuba umukobwa cyangwa umusore yaguhobera mugahuza imisaya ku buryo
abasha kuguhumekera ku izosi, ni kimwe mu bintu bikurura ubushagarira cyane
buganisha ku gutera akabariro. Niba
ubona ko umusore ari kugukora cyane kuri iki gice, bikumire bitaragutura mu
mutego.

2. Kunda

Burya
inda y’abakobwa ikunze cyane kubabuza kwigenzura igihe iri gukorakorwa n’igitsinagabo. Mwibuke ko ari naho hari umukondo, ku musore wabashije guhabwa urwaho rwo
kuyikoraho, ashobora no kuzamuka akagana ku mabere gutyo gutyo. Niba rero
ubonye atangiye kugukorakora kuri ibi bice, muhagarike amazi atararenga inkombe.

3.Amatwi

Umuzenguruko
w’ugutwi ni ahandi hantu abakobwa bakunze gukorwa bagasabwa n’ubushake bwo
gukora imibonano mpuzabitsina. Abasore benshi bakunze kuhakoresha intoki,
ururimi nk’abari kuhasoma n’ubundi buryo bwo gusa nk’abahumekera umwuka ku
mukobwa biganisha ku kumwinjiza mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Niba
uri umukobwa ukabona umuhungu muri kumwe muganira ari kwibanda ku gukorakora
kuri ibi bice twavugaga, kumira bitaragera ku rwego utakekaga kuko iyo bitinze ntuba ukibashije kwigenzura.

Src:kingsparo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bishobora kukwereka ko uwo ukunda atari we wagenewe

Uwahoze ari umugore wa Harmonize yahishuye agahinda gakomeye yatewe n’uyu muhanzi ndetse avuga impamvu batandukanye.