in

Muhanga! Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho

Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d’Amour yamenyekanye saa mbili n’igice za mu gitondo.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by’akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk’uko yajyaga abikora araheba.

Uyu mugabo yakoraga akazi k’ubufundi, naho umugore we ni umudozi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo umukobwa yakunze arasara! Dore uburyo umukobwa akubwiramo ko agukunda atabivuze mu magambo

Umunyarwenya winjiye mu mwuga wo kumurika imideli yafashe bugwate imbuga nkoranyambaga kubera inkweto asigaye yambara