in

“Mubanze muyaduhe tugende tuyafite” Bamwe mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports banze kujyana n’abandi i Huye kwitegura umukino bazakina na Apr Fc

Nyuma y’iminsi mike hari amakuru avugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma mu gikombe cy’Amamhoro kuko batari bahembwa imishahara y’amezi 2.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, ubwo aba bakinnyi bari basoje imyitozo, ubuyobozi bw’ ikipe bwabasabye ko uyu munsi ku wa Kane bajya i Huye buri mukinnyi abanj guhabwa ibihumbi 50 Frw asigira umuryango we, andi bakazayahabwa nyuma, gusa ntabwo abakinnyi babyumvise neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Team Manager, yasangije ubutumwa mu bakinnyi ababwira ko kuri uyu wa Kane bari bujye i Huye bamaze guhabwa ayo ibihumbi 50 Frw, andi bakazayahabwa ejo ku wa Gatanu.

Gusa bamwe muri aba bakinnyi ba Rayon Sports, bahise bamusubiza ko babanza kuyabaha bakagenda bayafite ngo kuko buri wese afite amasezerano ye kandi ko abenshi amasezerano yabo agiye kurangira rero uriya mukino umwe usigaye bazahukina barangizanyije n’ikipe.

Amakuru Yegob yamenye ni uko kuri uyu wa Kane, abakinnyi 15 aribo bemeye kujyana n’ikipe i Huye, abandi barasigara. Mu basigaye harimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Uncle Austin yashyize hanze indirimbo yise ‘Slow Down’ ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Linda Montez – VIDEWO

Update: Yongeye kubaha ikaze mu Mavubi! Urutonde rw’abakinnyi umutoza Carlos Alós utoza Amavubi amaze gushyira hanze azahitamo abazakina na Mozambique