in

Mu Rwanda:umukobwa muto yishyize mu mugozi yitaba Imana.

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa wasanzwe yishyize mu mugozi yitabye Imana.

Ibi byabereye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi aho basanze umukobwa ukiri muto amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.

Uyu mukobwa witwaga Nyirabaziki Christine, bamubonye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 202 ubwo umuntu wari mu kazi ko gutunda amabuye yabonaga amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu mukobwa yabaga kwa Muramu we, akaba yabonetse yapfuye mu gihe mu rugo yabagamo nta muntu n’umwe wari uhari kuko bari bagiye ku bitaro kubyara.

Uwizeye Andree uyohora Akagari ka Shagasha, yemeje aya makuru ati “Byabaye ku mugoroba saa kumi n’igice, ni bwo Umuyobozi w’Umudugudu yampamagaye ambwira ko hari umuturanyi wagiye muri urwo rugo asanga uwo mukobwa amanitse mu mugozi.

Akomeza avuga ko muri urwo rugo “Nta wundi muntu wari uhari kuko mukuru we yagiye kubyara, umugabo wo muri urwo rugo yari yagiye mu kazi akora kuko ni umumotari.”

Inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira kugira ngo zimenye icyaba kihishe inyuma uru rupfu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intebe yifashishwa n’abatera akabariro ikomeje kuvugisha benshi Kuri Twitter

Menya uburyo wabyara umwana w’umuhungu.