in

NDASETSENDASETSE

Mu ibanga rikomeye! Arthur Nkusi n’umukunzi we barushinze(amafoto)

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura yarushinze na Miss Muthoni Fiona, mu buryo bw’ibanga rikomeye aho ibirori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Kubona abageni ntibyari byoroshye

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.

 

 

Src: igihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uziko impumuro mbi y’umuntu ishobora kuba impuruza y’uburwayi afite?

Ndimbati yiyamye abamubitse ko yapfuye ari muzima.