in

Mu gihe kwa Cristiano Ronaldo bitari kugenda neza kwa Lionel Messi ho bari mu byishimo byo guhabwa ibihembo

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru iyo uvuze izina Cristiano Ronaldo bahita banatekereza ku izina Lionel Messi, muri iyi minsi hari kuvugwa inkuru zivuga kuri Cristiano Ronaldo ko atamerewe neza mu ikipe ye ya Manchester United mu gihe inkuru ziri kuvugwa kuri Lionel Messi ari uko ameze neza mu ikipe ye ya Paris Saint Germain.

Mu gihe kwa Ronaldo byanze, Messi we bimaze neza muri PSG kuko uyu munsi tariki 20 Ukwakira yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi gushije kwa Nzeri.

Messi abigezeho kandi avuye mu mvune yari amaze mo ibyumweru bigera kuri bibiri ni mugihe yavunitse ari mu myitozo y’ikipe ye ya Paris Saint Germain bikaza gutuma hari imikino atagaragayemo.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo rurageretse kuko Messi arusha Ballon d’or 1 Cristiano gusa na Cristiano akarusha ibitego 9 Messi ba tsinze mu marushanwa yose, ariko abasesenguzi bavuga ko bizarangira Messi agiye hejuru ya Ronaldo kubera ko Ronaldo akuze kuruta Messi amurusha imyaka 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool ashyize hanze igiciro k’inzu ye kiri kuvugisha beshi ndetse anashimiye musaza we wamufashije

Breaking news: Nyuma y’aho hagaragaye amafoto agaragaza ubwambure bwa Zari ubu agiye kugana inkiko