in

Mu gihe bamwe bakiri mu manza na mutsindire abandi bagezeyo! Dore ibihugu bimaze kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Afurika 2023

Irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ni ryo rushanwa rifatwa nk’irya mbere ku mugabane mu mupira w’amaguru. Iri rushanwa riba buri myaka ibiri , umwaka utaha nawo ni umwaka rizakinwamo.

Ni irushanwa ryari kuzaba muri uyu mwaka ariko CAF iritegura ihitamo kuryimurira umwaka utaha wa 2024.

Nubwo Imikino yo mu matsinda 12 yose itarangira ,ariko hari ibihugu byamaze kubona itike n’ubwo hakiri kare. Muri ibyo bihugi harimo Côte D’Ivoire izakira irushanwa ndetse n’ibindi bimaze kubona amanota meza mu itsinda.

Ibihugu bimaze kubona itike yo kuzitabira ni:

Côte D’Ivoire / Ivory Coast (nk’igihugu kizakira irushanwa ). Ibindi ni Burkina Faso, Algeria, Tunisia ,Morocco , Senegal na Afurika y’Epfo.

Igikombe cy’Afurika biteganyijwe ko kizatangira tariki ya 13 Mutarama 2024 kuri Alassane Ouattara Stadium iherereye Abidjan , kikarangira 11 Gashyantare 2024.

Ikipe y’igihugu ya Senegal niyo ifite igikombe giheruka

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda disi! umwana w’imyaka 14 yoherejwe iwabo kuzana amafaranga y’ishuri maze y’ishyira mukagozi

Biratangaje abakinnyi bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu gihugu cy’Ubufaransa bose bakinira Paris Saint Germain