in

Mu byishimo byinshi Heritier Luvumbu yagaragaje umukinnyi wa Rayon Sports yari akumbuye ku buryo bukomeye

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yishimiye kongera guhura na Nishimwe Blaise bakinanye muri 2021.

Ubwo Rayon Sports yasubukuraga imyitozo mu Nzove ku munsi w’ejo tariki 4 Mutarama 2023, Heritier Luvumbu Nzinga yahobeye Nishimwe Blaise yishimira kongera kumubona.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutera ivi yatewe uwinyuma n’ikipe yakiniraga kubera impamvu z’ubwiru

Inkuru y’inshamugongo; Umuyobozi mu ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana