Amakuru ari guturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko umukinnyi Ally Niyonzima yamaze gutandukana n’ikipe ya Bumamuru FC yakinagamo.
Ni amakuru abyutse asakara mu binyamakuru by’i Burundi, aho bemeza ko Ally Niyonzima yatandukanye na Bumamuru FC ku bw’impamvu zagizwe ubwiru.
Nkuko 257Foot yo mu Burundi ibitangaza ni uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati yamaze gutandukana na Bumamuru FC kubera impamvu zidasobanutse.
Ally Niyonzima yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’uko yambitse umukunzi we impeta yo kuzabana akaramata.